Tariki ya 17 Mata 2025, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yemeza imyanzuro ikomeye igamije guteza imbere imibereho y’abaturage, ubukungu burambye, kurengera ibidukikije no guteza imbere inzego z’umutekano n’ubutabera.
Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mata 2025 @IMIHIGO NEWS
Mu gihe igihugu gikomeje kwimakaza politiki ishingiye ku iterambere rirambye no kurengera inyungu rusange z’abaturage, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mata 2025, ikaba yaragaragaje ubushake buhamye bwo gukemura ibibazo bikigaragara mu mibereho y’abaturage binyuze mu byemezo bifatika. Iyo nama yagejejweho raporo y’ubushakashatsi bwa EICV7, yemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta, gahunda nshya yo kurengera ibidukikije ndetse n’imishinga y’amategeko n’amateka mashya y’igihugu.
- UBUSHYASHATSI
KU MIBEREHO Y’INGO (EICV 7):
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7), aho hagaragajwe igipimo cy’ubukene, uko abaturage babona serivisi z’ingenzi ndetse n’ukuntu imibereho yabo yifashe mu nzego zinyuranye. Iyi raporo yagaragaje ko mu myaka ishize, igipimo cy’ubukene cyagabanutse, ariko hari ibice by’igihugu bigikeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, cyane cyane uturere two mu Majyaruguru no mu Burasirazuba.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi iterambere
ryagaragaye mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, amazi meza n’amashanyarazi. Abagize
inama bashimye intambwe imaze guterwa ariko banagaragaza ko hakiri icyuho mu
kubona akazi ku rubyiruko ndetse n’icyuho mu gutanga serivisi z’ubuzima
bw’icyiciro cya kabiri.
- INGENGO
Y’IMARI N’INGAMBA Z’IGIHUGU:
Inama yemeje imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026 ndetse n’ingamba zigihe giciriritse kugeza mu 2027/2028. Uyu mushinga w’ingengo y’imari uzibanda ku guteza imbere ubukungu bufite ishingiro, ubuhinzi n’inganda, guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga, guteza imbere uburezi n’ubuzima, no gushyigikira gahunda zo guhanga imirimo.
Izi ngamba zizashingira ku rwego rw’ubushobozi igihugu
gifite ndetse n’intego za NST1 (National Strategy for Transformation) ziri
gusozwa. By’umwihariko, gahunda y’ingengo y’imari izashyira imbaraga mu bikorwa
byo kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ibikorwaremezo no guhangana
n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ikirere.
- IBIDUKIKIJE
N’IMIHINDAGURIKIRE Y’IBIHE:
Inama yemeje gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiriza ibidukikije, biciye mu ishoramari mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije. Iyi gahunda izakorwa ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera, hagamijwe kurengera umutungo kamere w’igihugu, gukumira isuri, gutunganya imyanda neza no guteza imbere ingufu zisubira.
Muri iyi gahunda, hitezweho n’imishinga minini izafasha
mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, gukoresha ingufu zisukuye mu ngo
n’inganda, ndetse no gukangurira abaturage guharanira isuku no kubungabunga
ibidukikije.
- IMISHINGA
Y’AMATEGEKO:
Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
• Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda: Uyu
mushinga ugamije gutunganya neza ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda, kugabanya
impanuka, kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda no gushyiraho ibihano
bihwitse ku bahungabanya umutekano wo mu muhanda.
• Umushinga w’itegeko ryerekeje imyishyurire y’indishyi
zikomoka ku mpanuka: Ugamije kurengera uburenganzira bw’abahohoterwa
n’impanuka, haba ku binyabiziga cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi, bityo
bikazafasha mu gutanga ubutabera bwihuse.
- AMATEKA
MASHYA YEMEJWE:
Inama yemeje amateka akurikira:
• Iteka rya Perezida rigena
ibyiciro by’Ingabo z’u Rwanda: Rikemura ibibazo bijyanye n’imyitwarire,
imicungire n’imyanya y’imirimo mu Ngabo.
• Iteka rya Perezida rigena
Inama zifata ibyemezo mu Ngabo z’u Rwanda: Rigamije kunoza uburyo bwo gufata
ibyemezo bifatika bijyanye n’igihe, ndetse no kongerera ubushobozi ubuyobozi
bw’igisirikare.
• Iteka rya Perezida rigena
ibikoresho bya gisirikare bigirwa ibanga: Rigena uburyo n’amabwiriza
y’ibikoresho bikoreshwa n’Ingabo mu bikorwa byihariye.
Inzozi twifuza kubamo twe ABANYARWANDA 2028|| IMIHIGO NEWS
Mu buryo buhamye, ibi byemezo byose byatanzwe n’iyi nama
ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rushya, rufite abaturage
b’icyerekezo, ubuyobozi bubashije kandi bugira icyerekezo gisobanutse.
Abaturage barasabwa kubigiramo uruhare, gutanga ibitekerezo no gukurikiza
amabwiriza atangwa, kugira ngo ibyemezo bifatirwa mu nama nk’izi bigere ku
rwego rw’abaturage kandi bigere ku ntego zabyo mu buryo burambye.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru