Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, REB yatangije gahunda yo guhugura abarimu batize uburezi bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza, aho bazahabwa impamyabumenyi bitarenze ukwezi kwa cyenda 2025. Ni icyemezo giteza imbere ubunyamwuga no kongera amahirwe y’iterambere ku barimu bakoraga batagira ubumenyi bwihariye mu burezi.
Ku wa kane tariki ya 31 Nyakanga 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho n’abarimu bo mu mashuri , mu kiganiro cyatangiye saa yine z’amugitondo kuri radiyo na televiziyo ya RBA.
Muri iyo nama, Bwana MUGENZI Leo, Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, yatangaje ko abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke batize uburezi bazahabwa impamyabumenyi, mu rwego rwo kongera ubumenyi n’ubunyamwuga mu murimo w’uburezi.
Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu buryo butavogera akazi k’abarimu,
binyuze mu mahugurwa ategurwa mu biruhuko no mu mpera z’icyumweru, aho abarimu
baziga bakomeza no gukora. Ni intambwe ikomeye ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu
cyo kuzamura ireme ry’uburezi no gutanga amahirwe angana ku bakozi bose.
Mu kiganiro cye, MUGENZI Leo yavuze ko iyi gahunda izagabanya ubusumbane
bwagaragaraga hagati y’abarimu bize uburezi n’abatabwize, kandi izongera
icyizere ku muryango nyarwanda. Ati: “Turashaka ko umwarimu wese agira
ubushobozi bujyanye n’umwuga akora, kandi ahabwe uburenganzira bwuzuye mu kazi
ke.”
Ibi bizatuma abarimu batari bemerewe inguzanyo mu bigo nka Mwarimu SACCO babasha kuyihabwa, bityo bongerwe mu bukungu bwabo no mu bushobozi bw’umuryango. Ibi birajyanye n’imwe mu ntego za REB yo kuzamura imibereho y’abarimu.
REB
yatanze icyifuzo ko abarimu bose batize uburezi bazaba bamaze guhabwa
impamyabumenyi bitarenze Nzeri 2025. imibare yaturutse mu bushakashatsi bwa REB
igaragaza ko abarimu batarize uburezi bangana na 47.6% mu mashuri abanza
n’incuke. Guhugura aba barimu bizasaba ubufatanye hagati ya Minisiteri
y’Uburezi, ibigo byigisha uburezi, ndetse n’uturere twose mu gihugu hose mu
gutegura aho kwigira, ibikoresho n’abarimu bazatanga ubumenyi.
Iyi
gahunda kandi izagira ingaruka nziza ku ireme ry’uburezi nk’uko REB ibigaragaza
mu igenamigambi ryayo. Kuba abarimu bazagira ubumenyi bwihariye mu kwigisha,
bizongera imikoreshereze y’amabwiriza agenga imyigishirize, bikazamura uburyo
abana basobanukirwa amasomo. Ibi bizanongera icyizere cy’ababyeyi ku burezi
bw’abana babo, bityo bikagira ingaruka nziza ku bufatanye hagati y’ishuri,
umuryango n’ubuyobozi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, bamwe mu barimu batangiye gutanga
ibitekerezo byabo. Umwe mu barimu bo mu karere ka Nyagatare yagize ati: “Ni
gahunda nziza kuko twayigishaga ariko tugira isoni zo gutanga ibitekerezo mu
nama z’abarimu bize uburezi. Ubu turabona ko twasubizwa agaciro.” Ibi
bitanga isura y’uko iyi gahunda izongera imbaraga, icyizere n’ubunyamwuga ku
barimu basanzwe bitanga ariko batagize amahirwe yo kwiga uburezi by’umwuga.
Gahunda ya REB yo guhugura abarimu batize uburezi ni intambwe ikomeye
mu kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda. Iyi gahunda izatanga umusaruro mu
bushobozi bw’abarimu, imibereho yabo n’imyigire y’abanyeshuri. Abarimu bazagira
ubushobozi bwo kwigisha basobanukiwe imyigishirize, bagahabwa impamyabumenyi
zibashyira ku rwego rumwe n’abandi bize uburezi.
Ibyitezwe ni uko bitarenze Nzeri 2025, abarimu bose bazaba bamaze
guhabwa ibyo byemezo, bikazaba ari imbarutso y’impinduka mu myigire y’abana
ndetse no mu muryango nyarwanda.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru