UBUZIMA: Impamvu Abantu Bapfa Baryamye: Inyigisho, Inama n'Ibyo Ugomba Kumenya ku Buzima bwawe. #Ubuzima #GupfaMuBuriri #IndwaraZumutima #SleepApnea #Siporo #Karate #Kwirinda #Kwivuza #FERWAKA #KwitaKubuzima


Abantu benshi hari ibintu batanjya bibazaho cyane, Kubyuka ugasanga gusanga umuntu yapfiriye mu gitanda/ mu gitanda ni kimwe mu bintu bikomeye kandi bibabaje bishobora kuba ku muryango cyangwa inshuti, si bye ko abenshi bakunze kuvuga ko ibi bishobora guterwa n'uburozi kuko umuryango nyarwanda cyangwa ibice waba utuyemo byose cyangwa bitewe naho mu tuye. Kuri benshi, urupfu ruza rutunguranye, kandi kubura umuntu wapfiriye mu buriri bigaragara nk'ibidasanzwe, ariko si ibintu bishya. Hari impamvu zitandukanye zituma abantu bapfa baryamye, kandi bimwe muri byo bishobora kwirindwa, utazizera gusa ko baba bakuroze cyangwa ibindi bijyanye nabyo.

Uyu munsi IMIHIGO NEWS, tugiye kurebera hamwe impamvu abantu bashobora gupfira mu buriri, inama zo kwirinda, n'uburyo bwo gusuzuma no gukurikirana ubuzima bwawe kugira ngo urinde ubuzima bwawe n'ubwa ba we.

Indwara z’umutima ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma abantu bapfira mu buriri. Igihe umutima uhagaritse gutera (cardiac arrest), nta maraso yongera kujya mu bwonko no mu bindi bice by’umubiri. Ibi bishobora kuba mu gihe umuntu asinziriye, bitamenyekanye kugeza bamubonye yapfuye. Ibimenyetso:
Umutima utera cyane cyangwa udakora neza
- Umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane
- Kunanirwa guhumeka
Inama:
Kwirinda stress ikabije
- Kurya indyo yuzuye kandi iboneye
- Gukora siporo buri cyumweru
- Kwipimisha buri gihe niba ufite umuvuduko w’amaraso cyangwa uburwayi bw’umutima

Indwara z’umutima, umutima uhagarara, urupfu rudasobanutse, gupfa usinziriye

Ese Stroke ni iki?
(Indwara yo Guturika cyangwa Kuziba K'udutsi Tw'amaraso mu Bwonko)
Stroke ni igihe amaraso atagera neza mu bwonko kubera kuziba cyangwa guturika kw’udutsi. Ibi bishobora gutuma umuntu apfa mu gihe aryamye, cyane cyane iyo atari hafi y’uvura byihuse.
Ibimenyetso:
Kuribwa umutwe bikabije
- Guta ubwenge
- Kunanirwa kuganira
Inama:
Kugabanya umunyu
- Guhagarika itabi
- Kwipimisha umuvuduko w’amaraso
Stroke, amaraso mu bwonko, indwara yo mu mutwe, gupfa mu buriri

Sleep Apnea ni iki? (Kunanirwa Guhumeka Neza mu Ijoro)

Sleep apnea ni indwara yibasira uburyo umuntu ahumeka mu gihe aryamye. Aha umuntu ahagarika guhumeka igihe kinini, bigatera ubwonko n’umutima kubura umwuka, bigatuma ashobora no gupfa.
Ibimenyetso:
Gusinzira neza ariko ugacika intege ku manywa
- Kugona cyane
- Kubyuka wumye umunwa
Inama:
Kugabanya ibiro
- Kwirinda inzoga n’itabi
- Kwivuza no kwipimisha niba ugona cyane

Sleep apnea, kugona cyane, guhumeka nabi, urupfu rw’ijoro

Sudden Cardiac Death (Urupfu Rutunguranye Ruterwa n’Imikorere Mibi y’Umutima)

Aha ni igihe umutima uhagarara ritunguranye kubera ikibazo mu mikorere yawo (electrical disturbances). Ibi nabyo bishobora kuba umuntu arimo asinzira.

Inama:
Kugira check-up buri mwaka
- Kuba hafi y’abaganga niba ufite ibibazo by’umutima mu muryango
- Gukora siporo yoroheje

Impamvu Zishingiye ku Ndwara Zidakira (Cancer, Diabetes n’izindi)

Abantu bari mu cyiciro cya nyuma cy’indwara zikomeye nka kanseri cyangwa diyabete bashobora kwitaba Imana barimo baruhutse, bikaba bitunguranye.

Inama:
Kumenya ko ufashe imiti neza
- Kwipimisha kenshi
- Kugira umujyanama w’ubuzima

 Izindi Mpamvu Zirimo n’Indwara Zitarasobanuka (Brugada syndrome, SUNDS)

Hari uburwayi bugira uruhare mu rupfu rw’abasore bo mu bihugu byo muri Aziya bwitwa SUNDS (Sudden Unexpected Nocturnal Death Syndrome). Nubwo bukiri bukeya, bugira ingaruka zikomeye.

Brugada syndrome, indwara z’amaraso, urupfu rutunguranye

Uburyo bwo Kwirinda Gupfa Utunguwe Mu Buriri
-Kwipimisha buri gihe ku bigo nderabuzima
- Kwita ku mirire no kwirinda ibisindisha
- Kwirinda stress no kugira amasaha yo kuruhuka
- Gukora imyitozo ngororamubiri
- Kumva neza umubiri wawe, wumva impinduka ukihutira kwa muganga

Gupfa mu buriri ntibivuze ko umuntu yari afite “amashitani” cyangwa “umuvumo” nk’uko benshi babikeka. Akenshi ni ikibazo cy’ubuzima kititaweho cyangwa gikurikiranywe nabi. Uko twita ku buzima bwacu ni ko tugabanya ibyago byo gupfa dutunguwe.

Gupfa uryamye ni uburyo butunguranye kandi butavugwaho byinshi mu muryango nyarwanda. Ariko, ni ngombwa gusobanukirwa impamvu zibitera no kumenya uburyo bwo kwirinda. Uramutse usomye iyi nkuru, fata iya mbere mu kwipimisha no gukangurira abandi gufata ubuzima bwabo nk’igitabo.

"Ubuzima bwawe ni bwo butunzi bwa mbere."

#Ubuzima #GupfaMuBuriri #IndwaraZumutima #SleepApnea #Siporo #Karate #Kwirinda #Kwivuza #FERWAKA #KwitaKubuzima

IMIHIGO NEWS

Post a Comment

0 Comments