Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, aravuga ko nubwo ubukene bwagabanutseho 14% mu myaka 7 ishize, igipimo cy’abaturage babayeho mu bukene kigihangayikishije ubuyobozi.
Mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo (EICV-7) bushya bwagaragaje ko igipimo
cy’ubukene mu Karere ka Karongi cyavuye kuri 52,7% kigera kuri 38,2%, ni
ukuvuga ko cyagabanutseho 14% mu myaka irindwi. Ibi byafashije Karongi kuva ku
mwanya wa kane mu turere dukennye mu gihugu, ijya ku mwanya wa 11. Nubwo ariko
hari intambwe yatewe, ubuyobozi buracyahangayikishijwe n’umubare munini
w’abaturage babayeho mu bukene.
Meya w’Akarere ka Karongi, Bwana Muzungu Gerard, yagaragaje impamvu nyamukuru
ziri inyuma y’ubu bukene, avuga ko akenshi bishingiye ku kuba abaturage benshi
batunzwe n’ubuhinzi bukorwa mu buryo butarimo umwuga.
Yagize ati:"Kabone nubwo twavuye kuri 52% tukagera kuri 38%, kuba
abantu 38 ku 100 babayeho nabi biraduhangayikishije."
Yasobanuye ko ubuhinzi bugifite imbogamizi zirimo gukorera ku buso
buto, imikoreshereze mike y’ifumbire n’imbuto z’indobanure, ndetse
n’ihindagurika ry’ikirere.
Ibihingwa bifatwa nk’inkingi y’ubukungu bw’Akarere, aribyo icyayi na
kawa, nabyo ngo ntibirahingwa ku gipimo kinini kandi kigezweho.
Ku ruhande rw’Akarere, hari ingamba zashyizweho mu rwego rwo guhangana
n’ubukene zirimo kunoza imikoreshereze y’ubutaka, kongerera ubumenyi abahinzi,
korohereza abaturage kubona inyongeramusaruro, no guteza imbere ubworozi
bw’umwuga.
Meya Muzungu agaragaza icyizere ko ubushakashatsi buzatangazwa ubutaha
(EICV-8) buzagaragaza impinduka zigaragara, bitewe n’izi ngamba ziri gushyirwa
mu bikorwa.
N’ubwo Akarere ka Karongi kagaragaza intambwe ishimishije mu rugamba rwo
kugabanya ubukene, haracyari urugendo rurerure. Abayobozi b’Akarere bafite
icyizere ko binyuze mu kongerera abaturage ubushobozi n’iterambere ry’ubuhinzi
n’ubworozi, ubukene buzakomeza kugabanuka, kugeza ubwo abaturage bose bazabasha
kugira imibereho iboneye.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru