UBUZIMA BUTANGAJE BWA PAPA FRANCISCO I #Uko Isi Isezeye ku Mushumba w’Impinduka,#PapaFransisiko , #KiliziyaGatolika, #Vatican, #UrupfuRwAbapapa, #AmatekaYaPapa , #ImpindukaMuriKiliziya ,#UbuzimaBwAbapapa, #Argentina, #InkuruYubuzima, #ItangazamakuruRyoGucukumbura

Kuwa mbere, tariki ya 21 Mata 2025, ku isaha ya saa cyenda n’igice z’amanywa ku isaha ya Kigali, inkuru yasakaye hose ko Papa Fransisiko wa Mbere yitabye Imana. Amakuru yemejwe n’ibiro bishinzwe gutangaza ibyerekeye n’Abapapa I Vatican Press Office, maze isi yose icecetse, isi yose isubiza amaso inyuma ku rugendo rw’uyu mushumba wihariye, waje guhindura isura ya Kiliziya Gatolika mu buryo butigeze bubaho mu gihe cya vuba. Niyo mpamvu IMIHIGO NEWS yafashe umwanya ibategurira iki kiganiro. Ndabasuhuje mwese.

Ni inkuru yaje mu buryo butunguranye, n’ubwo yari amaze igihe arwaye, abantu benshi bari baramumenyereye nk’upfukamye, utuje, ariko wuzuye imbaraga z’ijambo ryubaka.

 Ni Jorge Mario Bergoglio, ni ryo zina yahawe n’ababyeyi be ku itariki ya 17 Ukuboza 1936, i Buenos Aires, muri Argentine. Ni imfura mu bana batanu. Papa we yari Mario José Bergoglio, umukarani w'umuhanga ukomoka mu Butaliyani, naho mama we Regina María Sívori, yari umurezi ukomeye kandi w’umukiranutsi. Umuryango wabo wari usanzwe mu buzima bwo hagati, bubaha Imana kandi bagakunda gufasha abababaye.

Uko imyaka yicumaga, Jorge yakuranye umutima wuje impuhwe, ubusabane n’urukundo. Abamwigishije bavuga ko yari umuhanga, ariko anafite umutima wo kwicisha bugufi, utajya yishyira hejuru.

 Yinjiye mu mu Muryango w’AbaJesuit mu 1958, ashyiraho umutima we wose ku kwigisha, kwigishwa no gukorera abandi. Yahawe isakaramentu ry’ubusaserodoti mu 1969, nyuma y’imyaka yihariye yo kwiyegurira Imana no kwiga filosofi, iyobokamana n’indimi. Yaje kuba umuyobozi mukuru w’AbaJesuit muri Argentine, nyuma aba Musenyeri, hanyuma mu 1998, aba Arikibishopu wa Buenos Aires. Mu 2001, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Kardinali.

 

Ku 13 Werurwe 2013, Jorge Mario Bergoglio yatorewe kuba Papa, asimbuye Papa Benedigito wa XVI wari umaze kwegura ku nshingano ze ku mpamvu zitavuzweho rumwe na benshi biba ikintu kidasanzwe. Ni we wa mbere mu mateka

  • Waturutse muri Amerika y’Epfo
  • Wo muri Jesuit
  • Wahisemo izina rya Fransisiko, rimutandukanya nk’ushaka kuba hafi y’abakene, nk’uko Mutagatifu Fransisiko wa Asizi yabayeho.

Papa Fransisiko azahora yibukwa kubera:

  • Gufasha abakene: Yaharaniye ko Kiliziya isubira ku nshingano zayo zo kuba hafi y’abatishoboye, abimukira, Abarwayi n’abapfakazi.
  • Uburumbuke bw’ubuzima: Yagiye agaragaza ko urukundo n’impuhwe biruta amategeko y’amabuye. Yavugaga ko “Kiliziya itari ivuriro ryakira inkomere itari Kiliziya nyayo.”
  • Gusaba imbabazi: Yasabye imbabazi ku bw’ibikomere Kiliziya yateye mu mateka  cyane cyane ibijyanye n’ihohoterwa ryagiye rikorwa n’abihaye Imana.
  • Kubungabunga ibidukikije: Mu gitabo cye Laudato Si’, yahamagariye isi kurengera isi nk’inzu yacu twese.
  • Gusabana n’abandi: Yakomeje inzira yo kuganira n’abayisilamu, abayuda n’abandi batari abakirisitu, ashishikariza amahoro, ukwihanganirana no kubahana.

 Abavandimwe be basigaye bacumbitse mu bice bitandukanye bya Argentina, bamwe bagakomeza umurage w’urukundo n’umurava. Nta mwana yari afite kuko atigeze ashyingirwa  nk’uko bisanzwe ku bapadiri b’Abagatolika.

 Uru rupfu rwe ruje nyuma y’imyaka myinshi arwaye, ariko akomeza gukora uko ashoboye. Mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, yari atuye muri Maison Sainte Marthe, aho yanze kwimukira mu nzu y’abapapa, agahitamo kuba hafi y’abakozi, abakene n’abashyitsi.

Urupfu rwe rwamenyekanye saa tanu z’i Vatikani (11:30 a.m.), rwemezwa ku mugaragaro n’urwego rushinzwe gutangaza amakuru ya Papa. Mu Rwanda, inkuru yakiriwe saa cyenda n’igice ku isaha ya Kigali (3:30 p.m.), w’itariki ya 21 Mata 2025.

 

Papa Fransisiko yanditse amateka nk’uwagaruye ubuzima muri Kiliziya yari isa n’iyacitsemo ibice. Yari umuntu utangaje, utari usanzwe, umubyeyi w’impuhwe, umuyobozi utinyeshyamba, n’intwari y’urukundo.

 


Post a Comment

0 Comments