Umudepite wo muri Leta ya
Benue, Isaac Agbo, yatangaje ko ikibazo cy’umutekano mucye muri Nijeriya
gishingiye ku kutagenera inzego z’ibanze ubushobozi buhagije, ashinja ba
guverineri kurigisa inkunga igenewe uturere. Ibi byagarutsweho mu nama
y’umutekano yabereye Makurdi, ndetse bitera impaka ku ruhare rw’abayobozi mu
kurwanya umutekano mucye.AGACE KA BENUE
Inkuru dukesha ikinyamakuru The punch cyavuze ko Mu gihe ibihugu byinshi bya
Afurika bikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, intara imwe yo muri Nijeriya,
ari yo Leta ya Benue, yagaragaje ko ikibazo gituruka imbere mu buyobozi aho ba
Guverineri bashinjwa kutubahiriza inshingano zabo zo guteza imbere inzego
z’ibanze. Ibi byagarutsweho n’umudepite Isaac Agbo mu nama yari igamije
kurebera hamwe aho ikibazo cy’umutekano muri Benue kigeze, ndetse n’icyo
abayobozi bakora cyangwa batakoze kugira ngo gikemuke. Uyu mudepite, wiyemeje
kuvugira abaturage bo mu gace ka Ohimini, avuga ko kudaha inzego z’ibanze
ububasha n’ubushobozi bw’amafaranga ari isoko y’ibibazo byinshi by’umutekano.
Agbo, kandi uyobora Komisiyo y’Iterambere ry’icyaro mu Nteko ya Leta,
yasobanuye ko ba Guverineri ari bo kibazo cy’ibanze. Yagize ati: “Aba ba
Guverineri babona amafaranga menshi, ariko ntagera ku nzego z’ibanze. Abaturage
ntibagerwaho n’ibikenewe mu rwego rwo kwiyubakira umutekano. Leta ni yo ikwiye
kubazwa ibi bibazo.”
Yakomeje agaragaza ko
inzego z’ibanze ari zo ziba hafi y’abaturage, bityo ko ari zo zikwiye gutanga
ibisubizo bifatika ku bibazo by’umutekano, ariko ko bidashoboka igihe ntacyo
zifite mu ngengo y’imari. “Niba koko turwana intambara isanzwe, twihagane tuyirwanye.
Igisirikare kigomba gufata iya mbere mu kurengera abaturage,” yakomeje avuga.
Mu nama y’umutekano
yabereye mu cyumba cy’inama cy’Ibiro by’Umuyobozi wungirije wa Leta ya Benue,
hafashwe umwanya wo kuganira ku buryo habaho guharanira uruhare rw’abaturage mu
by’umutekano, ndetse no kureba niba hari uburyo bushya bwakwifashishwa nk’uburyo
bwa community policing.
Lazarus Mom, umujyanama mu
muryango udaharanira inyungu “Lawyers Alert”, yasabye ko hajyaho uburyo buhamye
bw’umutekano buhuriyeho n’abaturage, aho bagira uruhare mu gucunga umutekano
wabo. Yagize ati: “Umutekano w’abaturage ugomba kuba urimo uruhare rwabo.
Ntabwo dushobora gusigara dutegereje ko Guverinoma itwitaho yose; abaturage na
bo bagomba kubigiramo uruhare runini.”
Yongeyeho ko mu turere twa
Guma na Katsina-Ala, hashyizweho komite z’umutekano z’abaturage, zifatanya
n’inzego z’umutekano mu gukemura ibibazo bihari. Ati: “Aho iyi gahunda
yashyizweho, umutekano w’abaturage warateye imbere.”
Imibare y’iheruka
gutangazwa n’ibinyamakuru byaho igaragaza ko Leta ya Benue yugarijwe n’ibitero
by’abagizi ba nabi, ibikorwa by’ubwicanyi n’ubujura, ibituma abaturage bagira
ubwoba bwo gukora ibikorwa byabo bya buri munsi. Ibi ni byo byatumye abadepite n’inzego
z’umutekano bahagurukira hamwe gushaka umuti urambye.
Abasesenguzi bemeza ko
kutagira igenamigambi rihamye mu gucunga umutekano, bituma inkunga ziva mu
gihugu hagati zitagera ku baturage, bityo hakabaho gucikamo igice hagati
y’ubuyobozi n’abaturage. Ibi bibazo byongeye kugaragazwa n’itangazamakuru nka The
Punch, aho inkuru nyinshi zagaragaje kudohoka gukabije mu nshingano za
bamwe mu bayobozi.
Uko imyaka ishira indi
igataha, ikibazo cy’umutekano muri Nijeriya gikomeza kwiyongera, dore ko hari
aho abaturage basigaye bishyiriraho ingamba zabo zo kwirwanaho. Ibi na byo
bifite ingaruka mbi, kuko bishobora kuvamo ubwicanyi n’akarengane bidafite ishingiro.
Ikibazo cy’imitangire
y’ingengo y’imari mu nzego z’ibanze ni imwe mu mbogamizi zikomeye zituma ibi
bibazo bikomeza. Abaturage bagaragaza ko iyo inzego z’aho zifite ubushobozi,
bishobora gutanga umusaruro ugaragara mu gucunga umutekano.
Inkuru y’Umudepite Isaac Agbo nk’uko yatangajwe n’ikinyamakuru The Punch,
ishimangira ko kudaha inzego z’ibanze uburenganzira n’ubushobozi ari imbogamizi
ikomeye ku gucunga neza umutekano w’igihugu. Mu gihe abayobozi batabazwa
inshingano zabo, umutekano ukomeza kuzamba. Igisubizo cyashakirwa mu gushyira
abaturage ku isonga ry’umutekano, no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku
baturage. Kuri iki, I Bihugu bi mwe na bimwe byo muri Africa byakwungukira mu
kurushaho gushyira imbaraga mu nzego z’ibanze, zitanga ibisubizo bihuse ku
bibazo biri hafi y’abaturage, harimo n’umutekano uhamye, ufite ubufatanye
hagati y’abayobozi n’abaturage.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru