RUBAVU: Abaturage Basaba Kwimurwa nyuma y’Imyuzure n’Ibiza Bikomeje Kubibasira

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025, imvura nyinshi yaguye ku gice cy’ishyamba rya Gishwati yateje imyuzure n’inkangu mu karere ka Rubavu, by’umwihariko mu Mirenge ya Nyakiliba, Nyundo na Kanama. Ibi biza byasenye inzu z’abaturage, byangiza imyaka, ndetse bituma bamwe bacumbikirwa n’abaturanyi. Abaturage basaba Leta ko yabimura ahandi hatekanye, kuko aho batuye ubuzima bwabo buri mu kaga.

 

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru yateje imyuzure yateje inkangu n’imyuzure, yangiza byinshi mu karere ka Rubavu. Imiryango 46 ni yo yagaragaye ko yagizweho ingaruka zikomeye, aho bamwe ubu babayeho mu buzima bubi, bari mu mazi, nta mutekano n’amacumbi. Imiryango imwe yatakaje aho kuba, ibikoresho byangirika burundu, abandi bagatakaza imyaka yari mu mirima yabo.

Ibihingwa birimo ibirayi, ibitunguru, karoti, ibishyimbo n’urutoki byari byarahinze kuri hegitari 9 byangiritse bikabije, bituma n’ibiribwa bibura mu ngo ndetse bikagira ingaruka ku mibereho n’ubukungu bw’abo baturage.

Umuturage umwe yagize ati: “Imvura yaguye ari nyinshi ku gice cy’ishyamba, amazi yo muri iyi migezi arasandara aza mu ngo zacu. Ni bwo natabajwe ngo duhunge. Mpamagara umugore kuko ntari mu rugo, telefone ntiyayifata, ariko na bo amazi mu nzu yari amaze kuba menshi bumva baratakamba…”

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko bahise batangira kubarura ibyangiritse kugira ngo bafashe aba baturage. Ati: “Twatangiye gukora ibarura ry’imyaka yangiritse kuko n’ubwo hegitari tuzizi ariko ntituzi umusaruro bakuragamo, kandi dukeneye no kumenya ibikoresho byo mu nzu byatwawe n’aya mazi. Gukomeza kugoboka abaturage ni gahunda ya Leta kuko umuturage ari ku isonga, abafite ikibazo kidasanzwe bakeneye ubufasha baraza gufashwa.”

Mu rwego rwo kugabanya ibyago biva kuri iyi migezi, abaturage babyukiye mu muganda wo gusibura inzira z’iyo migezi zasibwe n’isuri nyinshi ikunda guturuka mu misozi y’ishyamba rya Gishwati ahari isooko y’iyo migezi.

 

 Mu mwaka wa 2023, abantu bagera ku 6,000 baracyari ku nkambi n'ibigo bacumbikiwemo kuko inzu zabo zashenywe n'ibiza mu kwezi gushize. Leta y’u Rwanda iravuga ko hakenewe amafaranga miliyari hafi 300 yo kubakira abasenyewe n’ibiza no gufasha mu bindi bikorwa byo kubatabara.

 Abaturage basaba ko Leta ibaha ingurane cyangwa ikabimura burundu, bakava iruhande rw’iyi migezi kuko bibona nk’aho ubuzima bwabo buri mu kaga igihe cyose imvura iguye. Basaba igisubizo kirambye, kirimo kubakirwa mu midugudu itekanye, irinzwe ibiza.

 Ibiza bikomeje kwibasira akarere ka Rubavu, bigira ingaruka ku baturage n’ubukungu bw’igihugu. Leta ikomeje gufasha abagizweho ingaruka, ariko harakenewe ingamba z’igihe kirekire zo gukumira ibiza no gufasha abaturage kwimukira ahandi hatekanye.


source article: https://www.rba.co.rw/post/Rubavu-Ibiza-byasenye-inzu-46-binatwara-imyaka-yari-ihinze-kuri-hegitari-9

 

Post a Comment

0 Comments