RWANDA: Abapolisi 180 Batanze Amaraso ku Bushake mu Gikorwa cyo Gukiza Ubuzima. #Gutanga amaraso, #Polisi y’u Rwanda, #RBC Rwanda, #Ubuzima bw’abaturage, #Amaraso ku bushake

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu yo kurengera ubuzima bw’abaturage, abapolisi 180 batanze amaraso ku bushake, igikorwa cyagaragaje ubwitange n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).


Ni mu gihe Isi yose ikomeje gushishikariza abantu gutanga amaraso ku bushake kugira ngo barokore ubuzima bwa benshi bugarijwe n’indwara zitandukanye, impanuka n’ibindi bibazo bisaba amaraso yihuse. U Rwanda narwo rukomeje gutanga umusanzu warwo binyuze mu bikorwa bitandukanye, harimo n’uruhare rw’inzego z’umutekano. Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda, abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 180 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, mu rwego rwo kongera ububiko bw’amaraso mu gihugu.


 
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, aho abapolisi baturutse mu mashami atandukanye bitabiriye ku bushake. Cyateguwe ku bufatanye na RBC (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima), mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe ahari hagati y’izi nzego.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iki gikorwa gifite intego ebyiri: gushyigikira gahunda ya Leta yo gukusanya amaraso no kugaragaza ko Polisi ifite inshingano atari izo gucunga umutekano gusa, ahubwo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yagize ati:“Gutanga amaraso ku bapolisi, uretse kuba biri mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda na RBC, biri no mu nshingano zacu zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kuko nta mutekano ushobora kubaho mu gihe ubuzima bw’umuturage bugarijwe.”Dr. Andre Munyemana, ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso muri RBC, yashimiye Polisi y’u Rwanda, avuga ko ibi bikorwa bifite uruhare rukomeye mu kurokora ubuzima bw’abantu benshi cyane cyane mu bihe bikomeye by’ihutirwaho ry’amaraso.

Ni nde ukwiye gutanga amaraso?

Nge Ubwange nsanga buri wese ufite ubuzima buzima, yujuje ibisabwa n’amategeko y’ubuvuzi n’Ubuzima muri rusange, akwiye kugira uruhare mu gutanga amaraso. Uretse kuba ari igikorwa cyo gufasha abandi, binagaragaza ubumuntu n’ubupfura.
Ni hehe umuntu yakwiyandikisha ngo ajye atanga amaraso kenshi?

Hakenewe ubukangurambaga bushya bujyanye n’igihe ku buryo abantu bashobora kwiyandikisha kuri Murandasi cyangwa bakamenyeshwa igihe hari igikorwa cyo gutanga amaraso. Ibigo n’imiryango bitandukanye byagombye gushyigikira iyi gahunda.

Kuki abapolisi barushaho kuba icyitegererezo muri ibi bikorwa?
Polisi ni igipimo cy’icyizere n’umutekano mu gihugu. Iyo igaragaje urugero rwiza mu bikorwa nk’ibi, bitera abaturage ishyaka n’ubwitange mu gukurikira izo gahunda.

Gutanga amaraso ku bushake si igikorwa gisanzwe, ni ikimenyetso cy’urukundo n’ubwitange. Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko uburinzi bw’igihugu atari ukurwanya icyaha gusa, ahubwo ari no kurengera ubuzima bw’abaturage. Abapolisi 180 babaye urugero rukomeye rukwiye gukurikirwa n’abandi, haba mu nzego za Leta, abikorera ndetse n’abaturage bose. Uru ni urumuri rwerekana ko ubumuntu n’ubutwari bigikenewe cyane muri sosiyete yacu.

Gira uruhare mu nkuru zacu, Tanga ibitekerezo,sangiza abandi inkuru zacu 

 



Post a Comment

0 Comments