Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yahamijwe ibyaha bikomeye n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rumuhanisha igihano cy’urupfu kitagabanywa.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, Urukiko rwa Gisirikare rwa RDC rwatangiye gusoma urubanza ruregwamo Kabila, wari uburanishwa adahari. Isomwa ry’uru rubanza ryamaze amasaha atanu, rugaragaza ibyaha bikomeye byamuhamye.
Urukiko rwemeje ko Kabila ahamwa
n’ibyaha birimo: Gufata ku ngufu,Gushyigikira imitwe yitwaje intwaro igamije
guhirika ubutegetsi,Ubugambanyi,Kugambirira guhirika ubutegetsi,Gushishikariza
ibikorwa bigamije intambara
Urukiko rwasobanuye ko Kabila
yagiranye imikoranire n’ubutasi bw’u Rwanda, igihugu ruvuga ko ari umwanzi wa
Congo. Ibi byakozwe binyuze mu mutwe wa AFC/M23 ushinjwa guteza intambara mu
Ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu ya Ruguru.
N’ubwo ubutegetsi bumwita Umunyarwanda, urukiko rwagaragaje ko Kabila ari
Umunye-Congo, bityo akaba yari afite uburenganzira bwo kuyobora igihugu no kuba
Umugaba Mukuru w’Ingabo. Kugeza ubu, afite icyubahiro cya Senateri ubuzima bwe
bwose.
Impande bireba ntiziragira icyo
zitangaza,Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangazwa ku ruhande rwa Kabila cyangwa
ubutegetsi bwa RDC. TERA Media Rwanda irakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo
ibagezeho amakuru yizewe.
UWARIVUZE Emmanuel – TERA Media
Rwanda
https://teramediarwanda.blogspot.com/

0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru