Kigali – Mu gihe u Rwanda rwakiraga Shampiyona y’Isi y’Amagare kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, bamwe mu bagore n’abakobwa bari mu mirimo ishaririye mu Mujyi wa Kigali batangaje ko iri rushanwa mpuzamahanga ryabahinduriye ubuzima mu buryo batari biteze aba ni abagore n'abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza bizwi (Uburaya).
Bitewe
n’ubwinshi bw’abashyitsi n’abanyamahanga bitabiriye irushanwa, aba bagore
babonye amahirwe yo kwinjiza amafaranga menshi, bikabafasha kwikura mu bibazo
by’ubukene no guhindura imibereho yabo.
Aline,
umwe mu bakobwa twaganiriye na we, yavuze ati:“Mu cyumweru kimwe gusa nabonye
amafaranga asaga 150,000 Frw. Ibyo ntibisanzwe mu buzima busanzwe mu buzima bwe kuva aho yaratangiriye uyu mwuga wo kwicuruza.”
Undi
mukobwa w’imyaka 25 yagize ati:“Harakabaho amagare.” Yavuze ko yahuye
n’abashyitsi aba yita abashyitsi ni abagabo yabona bagera kuri 12, bikamuhesha agera ku bihumbi 100 Frw, kandi ko
abashyitsi benshi bari bafite ubushobozi bwo kwishyura.
Abaganiriye n’ikinyamakuru ukwelitimes akabari ariho dukesha iyi nkuru bavuga ko iri rushanwa ryabahaye amahirwe yo kwishyura amadeni, gukodesha aho kuba, ndetse no kugura ibikoresho by’ibanze. Ku bwabo, Shampiyona y’Amagare yabaye isoko y’impinduka zigaragara mu buzima bwabo.
N’ubwo
iyi nkuru igaragaza inyungu z’ako kanya, impuguke mu burenganzira bwa muntu
basaba ko habaho ubuvugizi n’ubufasha buhamye ku bagore n’abakobwa bari mu
mirimo ishaririye, kugira ngo babone amahirwe y’ubuzima burambye, butarimo
guhatwa n’ubukene cyangwa guharirwa kwicuruza nk’inzira yonyine yo kubaho.
cc:

0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru