Perezida Paul Kagame yatanze imidali ku banyacyubahiro batsinze irushanwa mpuzamahanga rya Kigali2025 UCI Road World Championships, ryabereye bwa mbere muri Afurika. Iki gikorwa cyabaye mu birori by’isozwa byabereye i Kigali, cyashimangiye umwanya u Rwanda rufite mu mikino mpuzamahanga.
Mu birori by’akataraboneka byabereye i Kigali ku wa 28 Nzeri 2025, Perezida Kagame yashyikirije Tadej Pogačar wo muri Slovenia umudali wa zahabu, nyuma yo kwegukana isiganwa ry’abagabo mu muhanda (Elite Men’s Road Race). Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Pogačar atsinda iri rushanwa, nyuma yo gutsinda Tour de France.
Abatsinze n’Imyanya yabo:
|
Umwanya |
Izina |
Igihugu |
Igihe yarangije |
|
🥇 Zahabu |
Tadej Pogačar |
Slovenia |
6h 21m 20s |
|
🥈 Feza |
Remco Evenepoel |
Belgium |
+1m 28s |
|
🥉 Umuringa |
Ben Healy |
Ireland |
+2m 16s |
Perezida Kagame yashimiye abakinnyi bose bitabiriye, anashimangira ko u Rwanda rwiteguye kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga. Kigali2025 yabaye irushanwa rya mbere rya UCI Road World Championships ribereye muri Afurika, rikaba ryarerekanye ubushobozi bw’u Rwanda mu gutegura no kwakira ibikorwa by’imikino bikomeye.
Mu butumwa bwe, bwa Perezida Paul Kagame
yagize ati:“Iki ni igikorwa cy’amateka ku Rwanda no ku mukino w’amagare muri
Afurika. Turashimira abakinnyi, abategura, n’abafana bose bitabiriye
Kigali2025.”
Kigali2025 yasize amateka akomeye
mu mukino w’amagare, yongera kwerekana ko u Rwanda ari igihugu gifite
ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Abanyarwanda n’abanyamahanga
bari bitabiriye ku bwinshi, bishimira uko Kigali yakiriye iri rushanwa.





0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru