Mu gihe isi ikomeje gukurikirana ubushyamirane bukomeye hagati ya Israel na Iran, Sheikh Sindayigaya yatanze ibisobanuro byimbitse byerekana ko intandaro atari imyemerere nk’uko bikunze kuvugwa, ahubwo ari inyungu za politiki, ubuhangange, n’ubukungu bwihishe inyuma y’aka karere karimo amahoteri y’amabuye y’agaciro n’inzira z’ubucuruzi.
Intambara hagati ya Israel na Iran ni imwe mu zigezweho muri politiki y’Isi. Nubwo benshi bemeza ko iganisha ku guhanganira imyemerere hagati ya Leta ya Kiyisilamu (Iran) n’igihugu cy’Abayahudi (Israel), Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko ibyo ari urwitwazo, kuko impamvu nyakuri iri inyuma y’iyi ntambara ari intambara y’ubuhangange n’ubukungu.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Sheikh Sindayigaya yasobanuye ko ikibazo nyamukuru kiri mu burasirazuba bwo hagati atari ukwemera kw’abantu cyangwa idini, ahubwo ari amahiganwa yo kugira ijambo ku isi, ahanini bitewe n’ubukungu bwaho n’uburyo ako karere gafite agaciro gakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Sheikh Sindayigaya yatangiye ashimangira ko intambara nyinshi ziba ku Isi usanga zitari iz’idini, ahubwo ziba zishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu. Yagize ati: “Intambara ziba ziri mu Isi abantu bajye birinda kuzihuza n’idini n’imyemerere kuko ni ikibazo cyo kurwanira imbaraga.”
Yasobanuye ko uhereye muri Burasirazuba bwo Hagati no mu bice bihaturiye, harimo ubukungu bwinshi, by’umwihariko umutungo kamere nka peteroli na gaze, ndetse n’inzira z’ubucuruzi zinyura muri ako karere, ibyo byose bikaba impamvu ihamye y’uko ibihugu bikomeye byifuza kuhagira ijambo.
Sheikh Sindayigaya yagarutse ku ruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ifite ibirindiro by’ingabo mu bihugu byinshi bigize ako karere. Yagize ati: “Nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibirindiro by’ingabo zazo mu bihugu byose biri hariya ,Kariya karere Amerika yaragatangatanze.”
Avuga ko ibi bituma Iran ifata Amerika nk’umwanzi uri hafi, kandi ikaba yumva ko ibyo birindiro bishobora gukoreshwa mu kuyigabaho ibitero igihe icyo ari cyo cyose.
Ku bijyanye n’uko Iran ishinjwa kuba iri mu rugendo rwo gutunganya intwaro za kirimbuzi, Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye ariko gikunze kwitwaza n’ibihugu bikomeye kugira ngo byerekane ko biri kurinda Isi. Yagize ati: “Ni intambara yo kuvuga ngo turatinya ko izo ntwaro zagirwa na benshi.”
Avuga ko ibihugu bikomeye bikoresha iyi mpamvu nk’intwaro yo gusenya ibindi bihugu biba bigerageje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo bigume ku mwanya wa mbere mu gutanga amabwiriza n’imyanzuro ikomeye mu ruhando rw’isi. Sheikh yerekanye ko intwaro za kirimbuzi zitanga igitinyiro ku gihugu cyazifite. Iyo gitinyitse, ntibiba byoroshye kugihangara. Yongeyeho ati: “Ibihugu bikomeye bitifuza ko hari ikindi gihugu cyajya muri uwo murongo.”
Ibi bivuze ko iyo Iran igerageje kugera kuri urwo rwego, ihita ihura n’igitutu gikomeye kugira ngo idakomeza kwagura ubushobozi bwayo. Biba bigamije gukumira ko haba ihangana rishya rihungabanya ubusugire bw’ibihugu bimaze igihe biri hejuru. Yongeyeho ko Iran ivuga ko imishinga yayo igamije gutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire, ariko amahanga ntabyemera byoroshye kubera ukuntu urugendo rwo gutunganya Uranium rushobora no kuvamo intwaro kirimbuzi. “Kubera ibyo kuyungurura ubutare bwa Uranium bikaba byagera ku rwego yagera ku ntwaro kirimbuzi bituma Iran bayikanga cyane.”
Yasobanuye ko ikibazo atari uko Iran ishaka intwaro gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo gusigasira ubusugire bwayo bw’igihugu n’uburenganzira bwo kugira ingufu z’amashanyarazi aturutse ku bimera bya nucléaire, kimwe n’ibindi bihugu bikomeye bibikora. Sheikh Sindayigaya yasabye abantu kutajya bemera guhubuka mu gusobanura amakimbirane nk’aya nk’aho ari iy’idini cyangwa imyemerere, ahubwo bakabirebera mu ndorerwamo y’inyungu n’imbaraga z’imibereho mpuzamahanga. Yongeye gusaba ko abantu bakwiye gusobanukirwa uko Isi ikora, bityo ntibazahuzwe n’imvugo zitari zo.
Mu gihe ibihugu bikomeje gushyamirana, ijwi rya Sheikh Sindayigaya riributsa abantu ko intambara z’iki gihe zishingiye ku nyungu no ku bushake bwo kugira ijambo mu miyoborere y’Isi aho kuba iz’idini. Intambara hagati ya Israel na Iran ni urugero rukomeye rw’uburyo ubushake bwo kugira ubutegetsi, ubukungu, ndetse n’ubwirinzi bihinduka intandaro y’imvururu. Kwibanda ku mpamvu nyazo ni intambwe ya mbere yo gushaka amahoro arambye.
Israel na Iran, Sheikh Sindayigaya, intambara y’inyungu, ubuhangange mu Burasirazuba bwo Hagati, intwaro za kirimbuzi, Amerika na Iran, uranium, imyemerere n’intambara.
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru