Hari inkuru nyinshi twagiye dusomerwa ndizera neza ko waba warahuye n’inkuru ya NGUNDA, ifite ibice bitatu ariko IMIHIGO NEWS yaguteguriye igice cya mbere, Incamake y’inkuru, habayeho umugabo w’umuhanga, w’intwari, w’umuhinzi udasanzwe witwaga Ngunda. Imisozi yahingaga yabyaraga byinshi, kugeza n’aho abantu batangiraga kuvuga ko amahumbezi y’i Rwanda aturuka ku mpeshyi z’amaboko ya Ngunda. Ntibyari ibisanzwe imbaraga ze zarenzaga iz’abantu basanzwe, ku buryo umurima yawuhingaga mu munsi umwe ugasa n’uwatewe n’igitangaza. Musomyi reka tubareke mwisomere inkuru yose.
Ngunda yari umugabo wavugwaga hose mu Rwanda. Yahingaga ubutaka akabuhindura ubukungu, akarya akahagwa, agashaka abagore benshi batashoboraga kumwuzuza. Abantu bamwe bamufataga nk’intwari, abandi bakamufata nk’icyago. Ariko ibyo yakoze byasize izina rye mu mitima ya benshi…
Kera habayeho umugabo utari nk’abandi. Yari umuhinzi w’inkorokoro, umugabo wavugwaga n’imisozi yose y’i Rwanda. Izina rye ni Ngunda, kandi ibikorwa bye byasize inkovu mu mateka y’igihugu. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n’imirima ku Nyundo ya Bugoyi.
Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu.
Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo. Ashakiraho n’abandi
bane, bose bashyika batandatu. Ukuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga
kumubumba.
Umunsi umwe Ngunda aribwira, ati " ngiye kwa databukwe
kumuha umubyizi. " Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe
ati "munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaha umubyizi. " Kwa
sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga.
Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka mu
Kinyoro kwa Byakuzacumu. Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu
akazamura agafuni. Ngunda amara atyo amasuka yose, ntiyasiga n’imwe, abona
guhingura. Ni uko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi. Abatezi
bakorera kubura hasi no kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge
burabananira.
Mirenge abibonye ati " uyu muntu waduhingiye atya, na
twe tumuhembe. " Babaga Ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi
yo kuvuga imitsima, benga n’amayoga menshi ndetse n’ abaturanyi bazana
amazimano.
Inyama zimaze gushya n’imitsima imaze kuvugwa bazana
ibidasesa badendezaho inyama, bazana n’imbehe nyinshi zuzuye umufa, bakwiza
ibibindi by’inzoga mu nzu yose, amarobe y’imitsima bayuzuza ibyibo
n’amakangara.
Byose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze
afungure. Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya.
Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amazi yo
gukaraba. Ngunda amubonye aramubwira ati "jye nduzi ko iyi nka nyitonoye,
abahungu bayiriye bariye inka iryoshye ! "
Kwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa. Mirenge abwira
umugore we ati " dore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye. None
tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n’izindi nzoga. Jye icyampa ngo
yijute irya none. "
Ni uko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira
n’inzoga. Koko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe
ry’umutsima akariyongobeza. Imikarago y’umutsima ikabisikana n’intongo z’inyama
n’umufa.
Byose akabivundiranya akaroha mu nda. Ngunda akagira
umuheha witwa Ruvunabataka; yaba awukubise mu kibindi cy’inzoga, akagisoma
umusa umwe akaba arakonoje.
Ni uko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo
ariye. Nyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n’ibibindi
by’inzoga na byo biguze inka, byose arabitsemba, agenda abibogekeye mu ibondo
rimwe. Nuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha. Basigara batangarira inda nini
ya Ngunda.
Sinjye wahera.
0 Comments
Ibihe byiza! Tanga ibitekerezo byawe ku nkuru