KWIBUKA 31: Imbaraga z’Ubwiyunge mu Rwanda, Inzira y’ukuri n’Urukundo Hagati y’Abarokotse Jenoside n’abari Barayigizemo uruhare.

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage barwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haracyagaragara imbogamizi zishingiye ku bikorwa by’abantu bake batarumva neza agaciro k’ubwiyunge. Gusa, ingero zigaragara zerekana ko hari icyizere cy’ahazaza gishingiye ku bumwe n’ubufatanye bw’abaturage, harimo n’abigeze kugira uruhare mu byaha bya Jenoside ariko bakicuza kandi bakemera kwiyunga.

Mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rwanyuze mu rugendo rukomeye rwo kwiyubaka, kwiyunga no kubanisha Abanyarwanda bose nk’umuryango umwe. Ni urugendo rutari rworoshye, ariko rugaragaza intambwe ishimishije, nk’uko imibare n’ubuhamya bitandukanye bikomeje kubigaragaza. N’ubwo habonetse impinduka nyinshi nziza, hari hakiri ibikorwa bibi biterwa n’abantu bake barangwa n’ingaruka z’amateka mabi igihugu cyanyuzemo. Abo bantu ntibashobora gupfukirana iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko imbaraga nyinshi zashyizwe mu gusana igihugu no kwimakaza indangagaciro z’ubworoherane, ukuri, n’urukundo. Ibipimo byatangajwe na MINUBUMWE bifasha kumva aho igihugu kigeze mu rugendo rwo kunga Abanyarwanda. Mu mwaka wa 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko 94.7% by’Abanyarwanda bemeza ko igihugu cyageze ku rwego rwiza mu bwiyunge. Uyu mubare wavuye kuri 82.3% muri 2010 na 92.5% muri 2015, ibintu byerekana iterambere rihamye. Nanone kandi, 99% by’Abanyarwanda bavuga ko bagendera ku ndangagaciro z’ubunyarwanda, naho 97.1% bavuga ko babanye neza na bagenzi babo, bakaba barimo gufatanya mu mibereho ya buri munsi. Mu karere ka Musanze, mu Murenge wa Gataraga, hatangijwe gahunda yiswe Mvurankuvure ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro witwa Interpeace. Aha, itsinda ryitwa Twitaneho rigizwe n’abarokotse Jenoside n’abahoze bayigiramo uruhare ryashyize hamwe kugira ngo basangire amateka, bumve ububabare bwa buri wese, bityo hubeho kubabarirana. Uyu mushinga wagaragaje ko gukira ibikomere biva mu mateka mabi bishoboka igihe cyose habayeho ukwemera, ukuri, kwicuza no gusabana imbabazi. Ibi byose bigira uruhare rukomeye mu gutuma Abanyarwanda babana batitinya, badashyamirana, ahubwo bubaka ejo hazaza heza. N’ubwo ibyiza byagezweho ari byinshi, haracyabaho ibikorwa byangiza ubumwe. Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko hari abantu batarashobora gukira imyumvire ya kera. Abo bantu, nubwo ari bake, bagaragara mu bikorwa nko gwangiriza abarokotse Jenoside imyaka n’amatungo, birimo gutema ibihingwa nk’urutoki, cyangwa kwica inka zabo. Ibi bikorwa bigaragaza ko urugendo rw’ubwiyunge rugikenewe, kuko ntiruragera kuri buri muturage. Gusa, ibyo ntibishobora gusubiza igihugu inyuma kuko igice kinini cy’abaturage bagaragaza ubushake bwo kubaka amahoro arambye. Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri MINUBUMWE, yashyizeho gahunda zinyuranye zigamije kwigisha abaturage amateka, indangagaciro z’Ubunyarwanda n’uburyo bwo kubabarira. Hanakorwa ibiganiro mpaka, ibiganiro mu mashuri, ndetse n’inama zitandukanye zigamije kwigisha urubyiruko n’abakuru. Imiryango nka Interpeace, Aegis Trust, Never Again Rwanda n’indi myinshi ikorana n’inzego z’ibanze n’amatorero kugira ngo amahame y’ubumwe agere kuri bose. U Rwanda rwashoboye kwigarurira icyizere cy’abaturage barwo binyuze mu gushora imbaraga mu bwiyunge, gukunda igihugu no gukorera hamwe. N’ubwo hakiri imbogamizi nke, igice kinini cy’Abanyarwanda cyamaze kumva agaciro k’ubumwe, kandi kigaragaza ubushake bwo kurengera ibyo igihugu cyagezeho. Imibereho y’abaturage igenda irushaho kugenda neza kuko nta bwikanyize, nta ngoyi z’amateka mabi zibaho nk’uko byari bimeze mbere ya 1994. Gusa, haracyakenewe imbaraga nyinshi mu kwigisha abakiri bato amateka, kugira ngo bakure bafite ubumwe buhamye, ndetse no gukomeza gushyira imbere ukuri no gusabana imbabazi ku batari barabikozwe.
Kwigisha amateka: Hakenewe kongera uburyo amateka y’igihugu yigishwa mu mashuri yose, ku buryo abanyeshuri bakura basobanukiwe icyo Jenoside aricyo, n’uko itazongera kubaho ukundi. Kwimakaza ibiganiro hagati y’abaturage: Imiryango itegamiye kuri Leta ikwiye gufashwa mu gushyiraho gahunda zihuza abaturage n’abahoze bashyamiranye. Gushyigikira abarokotse Jenoside: Leta ikwiye gukomeza kongera ubufasha ku barokotse, harimo ubuvuzi bw’indwara zifitanye isano n’ihungabana, n’iterambere ry’imibereho rusange. Gukurikirana abagikora ibikorwa byo kubangamira ubumwe: Abagaragaraho ibikorwa byo kwangiza imitungo y’abarokotse bakwiye gukurikiranwa byihuse, bagahanwa kugira ngo habeho ubutabera n’uburenganzira kuri bose. Gushishikariza igisobanuro cy’ubwiyunge mu mico: Mu bitaramo, filime, ibitabo n’ibindi, hagomba kugaragaramo ubutumwa bw’ubwiyunge nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Post a Comment

0 Comments