Rwanda na YouTube Monetisation: Uko Abahanzi Nyarwanda Bashobora Gutangira Kungukira kuri YouTube


U Rwanda ruri mu biganiro na Google kugira ngo rwinjizwe ku rutonde rw’ibihugu byemerewe gukoresha YouTube monetisation, bikaba byafasha abahanzi nyarwanda n’abandi barema ibihangano kubona amafaranga binyuze kuri YouTube ads,Abahanzi nyarwanda, abakorera vlog, abanyamakuru n’abandi bashyira ibihangano kuri YouTube bashobora gutangira kubona amafaranga ku mugaragaro binyuze mu buryo bwa YouTube monetisation, bitabaye ngombwa gukoresha ibihugu by’amahanga.

Kuba u Rwanda rutarashyirwa ku rutonde rwa
YouTube monetisation countries byatumye YouTube creators in Rwanda badashobora kubona amafaranga avuye ku mashusho yabo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragarije Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ko hari gahunda Leta yatangiye yo kuganira na Google ikaba nyiri YouTube  kugira ngo u Rwanda rwemererwe kujya muri gahunda ya YouTube monetisation. Iyo gahunda igamije gutuma abahanzi n’abandi banyarwanda bashyira ibihangano kuri YouTube babasha kubona amafaranga ku byo bakora.


Mu magambo ye, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kugeza ubu u Rwanda rutari ku rutonde rw’ibihugu byemerewe gukoresha YouTube monetisation. Ibi bisobanuye ko abahanzi, abanyamakuru n’abandi bakora ibikorwa bya gihanga kuri YouTube mu Rwanda batabasha kubona amafaranga atangwa binyuze mu kwamamaza (ads), nk’uko bimeze mu bindi bihugu.

Minisitiri yakomeje avuga ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo iyo mbogamizi ikurweho. Yatangaje ko ibiganiro na Google byatangiye, hagamijwe ko u Rwanda rwemererwa na YouTube, kandi ibikorwa by’ubuhanzi bishyirwa kuri urwo rubuga bikajya bibona inyungu binyuze mu matangazo (ads) yinjira.

Yagize ati:“Kugeza ubu mu Rwanda, iyo urebye amashusho ya YouTube, ubikora udahura n’abamamaza cyangwa se Ads. Ibi bituma abakora ibihangano batabasha kubona amafaranga. Nituramuka dushoboye kugera ku masezerano na YouTube, bizafasha cyane abahanzi bacu ndetse n’abandi banyarwanda bakora ibikorwa byo gushyira amashusho,amafoto n’inyandiko kuri google na youtube batabasha kubona amafaranga.”

ABAHANZI BO MU RWANDA BABYAZA YOUTUBE INYUNGU
Yakomeje ashimangira ko iyi gahunda izafasha guteza imbere urwego rw’ubuhanzi, kongerera urubyiruko amahirwe yo kwiteza imbere ndetse no kongera ubushobozi bw’abakoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Ibi biganiro hagati ya Leta y’u Rwanda na Google bishobora guhindura byinshi ku buzima bwa Rwanda digital content creators, cyane cyane abahanzi nyarwanda kuri YouTube bifuza kubona amafaranga binyuze mu byo bakora.
Gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu byemerewe YouTube monetisation ni intambwe ikomeye ku Rwanda, cyane cyane ku rubyiruko n’abahanzi bafite impano ariko batabasha kuyibyaza umusaruro. Uruhare rwa Leta mu koroshya ubu buryo rugaragaza ubushake bwo guteza imbere ubuhanzi, ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku bumenyi. Iyo gahunda nimara kugerwaho, bizaba ari amahirwe mashya ku bakora ibijyanye n’amashusho, umuziki, ibiganiro n’andi mafatabuguzi ya YouTube.


Post a Comment

0 Comments